Rwanda : Urubyiruko ngo ntirushishikazwa no kuganira n’abasaza ngo rubigireho amateka
Nkuko tubikesha bamwe mu basazan’abakecuru twaganiriye, ngo bababazwa no kubona urubyiruko rutabegera ngo rubigireho amateka ya cyera ndetse banabahe impanuro za gisaza bazagenderaho nkuko byagendaga cyera.
Kubwabo, ngo uburangare buri mu rubyiruko butabemerera kuganira n’abakuze nibwo butera ingaruka kubikorwa bidahuye n’umuco usangana urubyiruko rw’iki gihe.
Mariya Kanakuze, umukecuru ufite imyaka 85 kuko avuga ko yavutse mumwaka w’1927 avuga ko kuba abato badaha agaciro abantu bakuze ngo babegere babahanure banabigishe bimwe mumateka babashije kubona, bisa no kudaha agaciro abantu bakuze.
Kanakuze Mariya ufite imyaka 85
Nkuko akomeza abivuga, ngo bituma nabo ibyo bazi cyangwa babonye batabasha kubibwira abakiri bato kuko baba batabegereye, ahubwo bakabafata nk’abantu batagifite akamaro. Ibi uyu mukecuru abihuriyeho n’umusaza witwa Kaminega sylivestre ufite imyaka 80 y’amavuko.
Icyakora, aba basaza ngo bagerageza kuganiriza abuzukuru babo, ariko nabwo aribo bagombye kubishakira kuko bo batibwiriza ngo babegere. Bemeza kandi ko bafite byinshi byafasha urubyiruko aho kwirirwa rureba amafilimi gusa.
Umusaza Kaminega Sylivestre asaba urubyiruko kwegera abakuze rugahabwa inama
Abasore n’inkumi twaganiriye bavuga ko iyo bakeneye amateka basoma ibitabo, ndetse ngo ikoranabuhanga rikaba ribitse inyandiko nyinshi zivuga kubyo baba bakeneye, bityo kwigora bajya gushaka abo bakambwe bikaba ari ugupfusha igihe ubusa.
Nyamara, hari n’abemeza ko kubwirwa ikintu n’uwakibonye cyangwa uwakibaye mo bituma kirushaho kumvikana. Urugero ni urw’ukuntu ubwo Kanakuze Mariya yatubwiraga icyivugo cya Ruzagayura nukuntu yayirokotse wasangaga abantu bateze amatwi ngo bitabacika ari nako bamubaza ibintu byinshi.
No comments:
Post a Comment