Saturday, 22 December 2012

IMIHANGO YA KERA.


Imihango; imigenzo n' imiziririzo

Umupfumu mu ndaro.

Imihango; imigenzo; n’imiziririzo by’abantu ni umuco karande ukaba n’imvugo-ngiro yarangaga Abanyarwanda mu mibereho yabo ya buri munsi; ikaba yarimo ibikorwa bakoreranaga bo ubwabo; ababakomokaho n’ibyo bari batunze byose; ikaba igaragaza neza imibereho; imikorere n’imitekerereze y’Abanyarwanda bo hambere. kuko umuryango utaziririza urazima. 

Iyo mihango; imigenzo n’imiziririzo ni myinshi cyane; hakaba ikorwa hamwe; indi igakorwa ahandi. Iyo migenzo n’imiziririzo nyarwanda bari bayifitiye umwete; maze bayihimbira impamvu nyinshi n’ukuntu kwinshi; byerekana ko Abanyarwanda birwanagaho ngo babeho neza; ngo babyare babyirure; ngo batarwara ngo bapfe igitaraganya! 

Hari imigenzo n’imiziririzo yabayeho abazungu bataragera mu Rwanda; na n’ubu igikomeye kandi igikorwa. Hari imigenzo n’imiziririzo igabanuka; isigaye ahantu hamwe; kandi isigaye ku bantu bamwe;                                                                                                                                                                                              ariko nayo ni myinshi. Hari imigenzo n’imiziririzo igiye gucika mu Rwanda cyane cyane iyerekeye ku nka; kubera agaciro kazo ko hambere katakiriho ubu. Hari imigenzo n’imiziririzo mishya ab’ubu batangiye kwadukana; bakora bavangavanga ibya kera n’iby’ubu. Abafite amaso   mujya mubibona; ibindi mukabyumva. Imihango; ariyo muco- karande;  myiza; imigenzo myiza; ibitazira; nibikomere mu Rwanda; bishingire ku butabera no ku mahoro no ku Rukundo. Ariko rero ibizira bikwiye kuzirwa. Imihango ariyo muco karande mibi; n’imigenzo mibi; n’ibizira bidakwiye; n’ibizira biziririzwa nibirorere kuko bibuza amahoro; ubutabera n’urukundo.  Abasomyi mu
zazirikane izi ngingo uko ari ebyiri. 

Ubutaha tuzabagezaho; ingero z’imihango n’imigenzo myiza bikwiriye gukomeza mu  muco wacu; ariko hariho n’izindi zidakwiriye no kuvugwa ho.

Umuco mubi wo Gukazanura

Abanyarwanda kera bagiraga ibibaranga biboneka mu muco wa bahuzaga. Ariko hakabamo ibyarimo ibibi; kuburyo bimwe bicitse; Abanyarwanda  babyishimiye.

Mu muco habagamo byinshi; nk’imihango; imigenzo; imiziro n’imiziririzo bitandukanye; usanga bitakirangwa mu banyarwanda b’ubu; cyangwa se bitakiboneka henshi mu Rwanda.

Habagaho n’ibindi bitari rusange mu muco w’Abanyarwanda; aribyo kenshi byitwa “imico”; kuko ari imigenzo mibi iba yaradukanywe n’abantu runaka; itajyanye n’umuco rusange w’abenegihugu. Imwe muri iyo mico; harimo kubandwa; guterekera; kuraguza; gukazanura n’ibindi.

Muri iki kiganiro; turareba  uko imico mibi yo gukazanura yagiye ikendera; kugeza ubwo isa n’iyacitse burundu.

Abantu  nagiye nganira nabo kuri uyu muco; bambwiye beruye ko umuco wo gukazanura wari mubi; kandi washoboraga kugira ingaruka ku buzima bw’abagize umuryango nyarwanda; kuko umusaza ntiyabaga yifuza ko umuhungu we amenyako ahura n’umugore we.

N’iyo umuhungu yamenyaga ngo yabigendagamo gahoro kugira ngo adacibwa mu muryango.

Umusaza Gatanazi yambwiye ko byasaga n’aho ari itegeko ko hamwe na hamwe umukazana yagombaga kuryamana na se bukwe 

Impamvu ngo byari uko nk’iyo sebukwe yasabaga umukazana akabyanga; yahitaga amwanga urunuka; ndetse akamutongera imivumo kakahava. Kandi hari ubwo uyu musaza yabyaranaga n’umukazana we; akaba yamuha inka bitaga “Igisasuro”. Ukazanura yasobanuraga     impamvu y’iyo nka agira ati “uyu mwana w’umukobwa aranyubaha; aho mutumye hose aranyumvira…”

Nyamara kwabaga ari ukuyobya uburari; ariko amaherezo bigatinda bikamenyekana. Nuko rimwe na rimwe; abahungu bakagirana amakimbirane n’aba se; kubera ko babatwaye abagore.

Gatanazi ahamya ko; gukazanura byari ibintu bigayitse; agakeka ko impamvu byacitse; ari ubukirisitu bwagiye bufata indi ntera.

Ariko niba ari ubukirisitu koko wakwibaza aho abafata abana ku ngufu bo baturuka; cyangwa se abandi bakora ibindi bikorwa biteye isoni.

Gatanzi yarongeye ambwira ko ubu abantu benshi bamaze guhumuka no gusobanukirwa imigenzo myiza ikwiye gushimangirwa mu mibereho y’Abanyarwanda no mu muco wabo. 

Ariko njye ntekereza ko impamvu gukazanura byacitse cyangwa bigenda bicika ari uko mu gihe tugezemo; umuntu wese aba ahirimbanira gushaka ikimubeshaho; mbese ashaka ifaranga muri rusange. Ikindi kandi Abanyarwanda b’iki gihe nta butaka bafite buhagije bwo kuraga abana babo. Niyo mpamvu usanga abahungu benshi batagiturana n’ababyeyi babo. Usanga barabataye hirya no hino mu byaro bakigira mu mijyi. Bityo ugasanga ari imwe mu mpamvu zituma gukazanura byaragiye bikendera.

Gatanazi yishimira ko kimwe n’indi mico mibi yaranze aba kera; gukazanura byacitse; dore ko iyo biba bigikorwa mu buryo buhanitse nk’ubwariho mbere; benshi bari  gushira; bitewe n’ indwara zandurira mu mibonamo mpuzabitsina zari zisanzwe zaramaze abantu.

Iki cyari gikwiye kuba icyifuzo cy’Umunyarwanda aho ari hose; kuko cyari igikorwa kibi kandi kigayitse; kitari gikwiye kuba umurage umubyeyi yakaraze imfura ye.

Umugani muremure; aho wakomotse n’icyo usobanura.

“Gukunda inkwi ukanga abashenyi”

Wakomotse ku mugabo witwa Rusangiza w’Induba ya Butare mu Bwanacyambwe.

Uyu mugabo Rusangiza yashatse umugore babyarana abana batatu; abakobwa babiri n’umuhungu umwe witwa Mugenzi. Bukeye umugore arapfa abana basigarana na se. Se abarera neza; atinda no gushaka undi mugore; avuga ko azamushaka amaze kubashyingira. Hashize iminsi; inshuti ze n’abavndimwe baraterana bati: “Aho bigeze reka ibyo watubwiye ushake umugore; dore nta mugabo wo kuba aho atagira umugore.” Basa n’abamukuye mu isoni aherako areshya undi mugore ufite umwana ungana n’abe. Amaze kuhagera; umwana akajya ajyana n’abandi gutashya inkwi mu ishyamba.

Nyina amaze kumenyera; abwira umuhungu we ati: “Ntuzongere gutashya; bireke hajye hatashya bariya twahasanze.” Buracya abana barabyuka; Mugenzi ahamagara uwo muhungu wa muka se ati: “Ngwino tujye gutashya. “ Undi ati: “Ndarwaye.” Ariko ari ku muhanano wa nyina wamubujije kujya gutashya.

Abana bamusiga aho bajya gutashya baragaruka. Bageze imuhira ibyo bagaburirwaga; muka se abigabanyamo kabiri; abagaburira ibitabahagije. Barasasa bararyama. Umuseke  wa mbere ukebye; muka se arabaturumbanya ati: “Nimubyuke mujye gusenya mwakererewe. Mugenzi yongera guhamagara wa muhungu wa muka se ati: “Ngwino tujye gutashya.”  Umwana aramwihorera. Naho nyina aramubwira ati: “Aho yakubwiriye ko arwaye; ntiwumva?” Mugenzi abwira bashiki be ati: “Nimuze tujye gutashya tureke umwana w’abandi.” Muka se yumvise ayo magambo ababwiye ararakara. Mugenzi nawe agenda arakaye. Bageze mu nzira abwira bashiki be ati: “Mwumvise amagambo muka so yambwiye?” Abandi bati: “Twagutanze kuyumva.” Bagenda barakariye muka se; nawe asigara abarakariye.

Abana batashya inkwi; barahambira; barataha. Bageze imuhira; barasuhuza; muka se arabihorera. Bicara aho; yanga kubafungurira; ahubwo arabihorera aribyinira atabitayeho. Abana barakomeza bikubira mu mfuruka. Ako kanya se arahinguka asuhuza umugore; undi amusubiza  ababaye ati: “Ntakwirirwa abana bawe bandembeje.” Ati: “Nabagaburiye banga kurya.” Abana barumirwa. Mugenzi wari umaze kuba umwana ugimbutse abwira muka se ati: “Mwereke ibyo watugaburiye tukabyanga.” Muka se avugana uburakari ati: “Ese najyaga kubigira umurato ngo mbyereke so?” Rusangiza arabadukira; arabatonganya; arabakubita. Abana baraburara; bukeye; nyina wabo arabaturumbanya ati: “Mwakererewe; nimubyuke mujye gutashya   inkwi.”

Mugenzi akangura wa muhungu wa muka se ati: “Sha nturakira ngo tujye gutashya?” Nyina aramubwira ati: “Mbese umwana wanjye uramushaka ho iki?” Rusangiza; se wa Mugenzi nawe aryongeza mo ati: “Mugenzi uwo mwana hari uwamugushinze ngo mujye gusenya?” Mugenzi abwira bashiki be ati: “Nimuze tujye gutashya.  Baragenda; baratashya; barataha; noneho mukase ntiyabareba n’irihumye; na none barongera baraburara.

Umuseke utambitse; Mugenzi ajya kuzana ba se wabo n’inshuti azi. Bamaze kuhagera babaregera se; baramutsinda. Babwira Rusangiza bati: “Ihane kuri iyo ngeso; ndetse unahane n’umugore wawe. Bati “muragira nabi cyane.” Noneho umugore abyumvise; akaza umurego abwira umugabowe ati: “Ntabwo  nzongera kugaburira intanyurwa; shaka uwundi mugore njye ndananiwe. Umugabo abyumvise ararakara abwira umuhungu we Mugenzi ati: “Niba udashaka kumvira umugore wanjye; shaka aho ujya. Mugenzi yari amaze kuba ingaragu. Nawe biramurakaza. Mu gitondo arongera ahamagara abaturanyi na bene wabo; arega se na none aramutsinda. Bategeka Rusangiza kudacamura abana be. Bakimara gutirimuka umugore arashega ati: “Amagambo bakubwiye nayumvise; none ngusezeyeho  ngiye iwacu.” Umugabo abwira umugore ati “aho kugenda nihagende abagusuzugura. Abana baramena; barigendera bajya kwa bene wabo. 

Rusangiza abakurikirayo arabamenesha; noneho barumuna ba Rusangiza bashorera abo bana bajya kubaregesha i Bwami; kwa Kilima i Ntora aho yari atuye. Batumiza Rusangiza n’umugore. Bageze i Bwami; baraburana; abana barabatsinda bafatanije naba se wabo. Abagabo bari aho barabashinja bavuga bati: “Koko abantu bakunda inkwi bakanga abashenyi.” Bati:“Rusangiza n’umugore wawe; nimwisubireho murahemukira abana.”

Ni uko ijambo ry’ubuhemu bwa Rusangiza n’umugore we ryagaragajwe riba igitaramo; kugeza igihe rihinduka umugani baca ku muntu wese ukunda ibintu kuruta ababikora; maze bakavuga bati: ‘Bakunda inkwi bakanga abashenyi;” ubwo bakurikiza uko muka Rusangiza yangaga Mugenzi na bashiki be abima ibyo barya; kandi inkwi zabitetse aribo bazitahije; na se Rusangiza akabishyigikira.

Ingero zo aho baca  uwo mugani: 

Kuragira inka wazicyura ntunywe amata;

Kugemura amata wayasohoza ntubone umuminu;

Guhinga wahingura ntuzimanirwe

Gutara inzoga yashya ntubone imbetezi. 

No comments:

Post a Comment