Gushyingiranwa kw' abahuje igitsina ntibivugwaho rumwe.
Mu mvugo ya gihanga abanyarwanda bajya bagira bati "abwirwa benshi akumva bene yo" maze bakanongeraho bati "agahugu n'umuco wako". Mu muco nyarwanda umusore n'inkumi babyemeranyijweho, bagirana umubano wihariye maze bakabimenyesha imiryango yabo ikabibafashamohanyuma bagashinga urugo. Yewe, habaho nubwo babyumvikanaho bakaba bahuza urugwiro! Uko iminsi ishira rero ari nako iterambere ryiyongera niko n'umuco ukura. Aha usanga abantu bagenda baba mu miryango itandukanye bitewe 'impamvu zitandukanye nk'akazi, gutura, gutembera n'ibindi maze ibi bigatuma bashobora gutora imico y'iyo bari bakaba banayisangiza ku babo basize. Iyo bigeze ku mibanire irebana n'iby'ibitsina ho bihindura isura aho usanga hashobora no kuvuka ubwumvikane bucye bushingiye ku buryo bikoreshwa n'aho bigomba gukoreshwa. Ku bw'ibi umuntu yakwibaza ku bijyanye n' ishyingiranwa aho usanga ubu usibye uburyo gakondo bukorwa hagati y'igitsina gabo n'igitsina gabo hagenda hanagaragara n'uburyo bukorw hagati y'a gabo-gabo cyangwa se gore-gore.
Dore icumi mu mpamvu zemeza ko ishyingiranwa ry'abahuje igitsina ari ishyano:
1. Si ugushyingiranwa
Benshi mu bemeza ibi, bavuga ko kugira ibyo wakwita ugushyingira bitatuma bihinduka ugushyingirwa kuko ngo gushyingiranwa bikorwa hagati y’umugabo n’umugore biyemeje kugirana ubumwe, bakabyara abana ndetse bakanabarera baharanira imibereho myiza y’umuryango wabo.
2.Binyuranyije n’amahame kamere.
Ngo ugushyingiranwa si ubumwe buri hagati y’ibiremwamuntu ibyo ari byo byose.. Ngo ni umubano ukomoka muri kameremuntu ukayoborwa n’ mahame kamere, ukaba uri hagati y’umugore n’umugabo.Aha rero niho ngo usanga ko ugushyingiranwa kw’abahuje igitsina kunyuranyije n’amahame kamere.
3.uku gushyingiranwa kw’abahuje igitsina ngo gutesha agaciro umwana, se na nyina
4. Ngo uku gushyingiranwa kwimakaza umuco w’ubutinganyi, bigafungurira imiryango n’indi mico ya gisazi aho umuntu akora icyo yishakiye, nk'aho abana bashakana n’ababyeyi babo, bashiki cyangwa basaza babo.
5.Iri shyingitanwa kandi ngo rigira imyumvire mibi uburenganzira bwa muntu.
6. Abemeza ibi kandi bakomeza bavuga ko iri shyingiranwa ritarema umuryango .
7. Iri shyingiranwa ry’abahuje igitsina ngo risenya iry’umugabo n’umugore(rifasha mu kubaka umuryango n’umutungo w’igihugu
8. Abashyigikiye ibyo kubana kw'abahuje igitsina ngo bashaka kubyumvisha abatabyemera ku ngufu
9. Ngo uku gushyingiranwa gutesha ikiremwamuntu agaciro.
10.uku gushyingiranwa kubangamira umugambi w’Imana ku bantu yo yagize iti mubyare mwororoke
Ku rundi ruhande, izi zo ni impamvu icumi zemeza ko ugushyingiranwa kw’abahuje igitsina ari byiza!
1. Ngo kubangamira aba bantu ni ukwangiza ubumuntu bwabo.
2. Kuryamana n’uwo(gabo cyangwa gore) wishimiye ni byiza ku buzima bwo mu mutwe.
3. Kubaka umuryango mu buryo gakondo cyangwa ubundi buryo ni byiza.
4. Ugushyingirwa ni uburenganzira bw’ibanze bw’ikiremwamuntu aho umuntu yihitiramo uwo ashaka. Aha rero na Leta ngo ntigomba kwivanga mu guhitamo uwo mushyingiranwa ahubwo igomba kubimenya ikanabashyigikira
5.Gutingana ni bumwe mu buryo abakuru bashobora guhuzamo ibitsina, umukobwa ku mukobwa cyangwa se umuhungu ku muhungu kuko ari uburenganzira bw'ababikora.
6.Kubangamira ababana cyangwa abaryamana n’abo bashaka bumvikanye bibangamira uburenganzira burenga igihumbi n’inyungu zabo.
7. Ngo gukurirwaho ubu burenganzira n’izi nyungu bigira ingaruka mbi ku buzima bwo mu mutwe n’imibanire muri rusange by’ababikora n’abashaka kuzabikora.
8.Kwemera impinduka no kuzitwaramo neza bituma umuryango ukomera ukanamererwa neza mu mutwe bityo ngo n'abarwanya izi mpinduka nibemere.
9. Ababana bahuje igitsina bashobora kwigisha ababana mu buryo gakondo (umugabo n'umugore) iby’uburinganire mu kwikemurira ibibazo no gufata ibyemezo mu bwubahane n’ubwuzuzanye.
10.Guhagarika iri hohoterwa ry’ababana n’abashaka kubana bahuje igitsina bizubaka ikiremwamuntu n’ubuzima bumere neza.
Ngo nk'uko abantu bamwe bavuka ari inzobe, imibiri yombi, birabura cyangwa se ari abazungu ni nako umuntu avukana uyu mutima w'ubutinganyi kandi ngo abakora ibi ni abantu bafite imico nk'uko n'abandi bafite imico yabo. Bamwe mu bakuru b'ibihugu by'ibihangange ku isi nk'uwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Barack Obama banashyigikiye ishyingiranwa rya gabo-gabo na gore-gore. U Rwanda rwo, ntirugaraza aho ruhagaze kuri ibi ngibi.
No comments:
Post a Comment