Saturday, 22 December 2012

UMUVUGO

                                UMUVUGO URI MWIZA MAMA


Umuvugo “Uri Mwiza Mama”, ni umwe mu mivugo izwi na benshi mu yifashishwaga mu myaka yashize (mbere ya 2000), muri gahunda yo kwigisha abana gusoma no kwandika. Ni umuvugo utaaka ubwiza bw’umubyeyi, cyane cyane mu gushimangira ubumuntu agira, urukundo, impuhwe n’ubwitange kubo yibaruka, akabonsa, akabaheka,  akabarera akabakuza.

Uri mwiza Mama

Koko uri mwiza si ukubeshya
Sinkurata bimwe bisanzwe
Abantu benshi bakabya cyane.
Amezi cyenda mu nda yawe
Untwite ugenda wigengesereye
Udahuga wanga ko mpugana.
Ngo igihe mvutse ntarareba
Umfureba neza ndanezerwa
Ngira ubushyuhe imbeho ntiyaza
Imbehe yanjye ubwo ikaba ibere.
Imirimo yawe ndayigutesha
Imiruho yanjye ndayigukwiza
Amarira yanjye ndayagutura
Ariko ukagira uti: »Kira kibondo! »
Nzakurata uko bigukwiye
Ibere ryawe ni indahinyuka
Kuko ndikesha ibyiza byinshi.
Amaraso meza ahorana ubusire
Umubiri mwiza utagira inenge
Bwa bugingo buzira indwara
Ngo ejo ntazabona nituye!
Murezi utanga urugero rwiza
Uri Nyampinga ukagira ubuntu
Ntabwo urambirwa kuntamika
Ntujya usiba no kunkorera
Nyir’urugwiro nzagushima
Mubyeyi impamo ntimpahamure.
Ururimi rwawe rugaba ituze
Urugero rwawe nzarutora
N’umuco mwiza njye nkwigana
Nzakurikiza isuku yawe
Mawe nshima uri Mudasumbwa
Sinakunganya undi mubyeyi.
Ishuri ryawe riruta ayandi
Ubwenge bwa mbere wantoje
Ni bwo nahereyeho njya kwiga.
Kutiganda mfasha n’abandi
Ibyo mbikesha umutima wawe
Ntabwo wangomwe urwo rukundo
Utagukunda Rugori rwera
Ntacyo yaba amaze mu Rwanda.
Mutima mwiza uzira umunabi
Ineza yawe ivamo urukundo
Sugira sangwa uri Rudasumbwa.
Abo wibyariye tukurate
Data azaguhe urugukwiye
Rumwe udukunda utizigamiye
N’uwaguhanze aguhore hafi
Azakurinde amakuba yose.
Ni ibyo ndangirijeho none
Ariko nzongera ngusubire
Kuko uri mwiza mawe nkunda.
Byakuwe mu gitabo cyo gusoma no kwandika cy’umwaka wa Gatatu w’Amashuri Abanza,
Cyanditswe na Minisiteri y’Amashuri Abanza n’Ayisumbuye (Itakibaho)

TWIVUGE IBIGWI


         ICYIVUGO CY'INTWARI

umurambiro-rubavu

1.Impindanyamugabo ya Mpabuka,
Ntwara amacumu asohoka mu ngabo.

2.Ingabo yanjye ni isuli ibana n'iya Rusanganirantambara,
Iyo nyishandaje mu rugamba ntirugaruka,
Ababisha banyita Rukenyantambara.

3.Ingare ya Ruhanga ndatsa rugashya.

4.Inkomeza kulinda ikubitana ishema n'isheja ry'abato,
Ndindana ingabo.

5.Inyamibwa ikwiye Musinga, ya rusakara mu mahina,
Ntwara umuheto w'urusobe.

6.Inyamibwa yo mu nziza, ya rutazilikana guhaba,
Umuheto udashyirwa isuli imbere, nawugize mana y'abagabo
Ntawanjye ukomereka nywufite.

7.Iyanjye ngabo ni igitare ibana n'iya Rutambikamugabo.

8.Ndi igikwerere maze guhama, ndi ubukombe butava izuba,
Ndi nyamutera inka kureta.

9.Ndi igisagara cy'ubukombe kidakomwa imbere n'abashakamba.

10.Ndi impalirwasibo ya Rukemasibe, simpunga zicana.

11.Ndi impuruzwa y'impezamihigo, rudasubizwa n'induru,
N'ubu mu mahanga baracyandilimba,
Ngo icumu lyanjye ni rudahararukwa n'intoki.

12.Ndi inshogozamugabo, niciye mu ntanzi,
Abatari intore intambara irabagarukana.

13.Ndi ingorabahizi nisheshekajeho inkindi, ndi ruti batinyira ubutwali

14.Ndi inkubito idakubana mu ishiraniro, rushengererantambara,
Intore itumirwa aho rwaremye, ndi rutsirika ababisha igihumbi turwana.

15.Ndi inkubito ya Rutikurana, Rwagitinywa icyaga cy'inkwaya,
Rutaganira n'icyangwe, ndi Rucyaha igitero.

16.Ndi intore ya Nyantabana, ntawe undinda iyo mfite umuheto.

17.Ndi Mihosho ya Rutare, ndi rutaramana guhiga,
Rutirengagiza induru, intwali nshaka kwuhira indekwe.

UMUCO NI IKI?


Umuco ni iki ?


Ababyinnyi bo mu itorero Inkaranka babyina umurambiro Rubavu-Gisenyi 1973

Umuco ni urwunge rw’ ibitekerezo-hame n’ umurage dukomora ku bakurambere. Umuco ni intera igenda igerwaho, ivuka ku myivugururire y’ imibereho y’ ububanyi n’ amahanga.

Umuco ni urusobe rw’ imyihariko abantu baba bafite ibatandukanya n’ abandi batari bo. Birumvikana ko umuco w’ abatuye igihugu iki n’ iki ari ya ngingo ituma bagira bati : “Ni aba ,ni bariya”. Bityo bakaba batakwitiranya Abanyarwanda n’ Abatanzaniya, Abanyazambiya n’ Abanyafurika y’ Epfo.

Umuco ni ihuriro ry’ ibigize imibereho y’ abantu ya buri munsi, ni uburyo bw’ uko abenegihugu aba n’ aba, babona ibintu. Ni isangano ry’ ibyiza nyabyo by’ igihe cyahise, ibihangwa ubu n’ ibizagerwaho by’ ahazaza.

Umuco ni icyo abantu babura ntibabe icyo bari bo. Ni ukuvuga ko iyo umuntu abuze umuco, abura ubumuntu akaba nk’ inyamaswa. Umuco si ikintu umuntu amenya mu mutwe we cyangwa ngo agisome mu bitabo by’ imitumba myinshi(Ibitabo binini kandi byinshi), ahubwo ni ukumvira umutimanama mu byo ukuyoboramo byo gukora iki cyangwa kudakora kiriya, kidatunganye.

Umuco urangwa n’ ibyo abenegihugu bagaragaza, ibyo batekereza, ibyo bakunda, ibyo banga, ibyo bazirikana n’ ibyo bafataho urugero. Umuco urangwa kandi n’ uko abantu berekana uko bateye, bikaboneka mu migenzo ,imiziro n’ imiziririzo, imihango, iyobokamana, ubuhanzi n’ ibindi.

Umuco kandi ugaragarira mu maraso, bona n’ iyo umwenegihugu iki n’ iki yavukira mu gihugu kitari ik’ iwabo, ntibivuga ko azavukana umuco w’ icyo gihugu, ahubwo azavuka agendera ku migenzereze y’ umuco iwabo bakomora ku bakurambere.


Umuco nyarwanda ugizwe n’ inkingi z’ umuco, Inganda z’ umuco, imigenzo, imiziro n’ imiziririzo, imihango, iyobokamana, ubuvanganzo n’ ibindi.


Muri make, umuco ni imitekerereze, imigenzereze , imyifatire yihariye y’ umuryango w’ abantu aba n’ aba, byaba mu mibereho isanzwe, mu kwidagadura, iyobokamana n’ ibindi. Ugaragarira kandi mu mateka no mu bindi birangamuco, nk’ inzibutso, ahantu nteramatsiko nk’ amatongo, ibisigazwa by’ abakurambere, ibikoresho byabo n’ ibindi.


UMWAMI NTA BWOKO YAGIRAGA.


Kwimikwa k’umwami mu Rwanda kwagiraga inzira ndende n’imihango idasanzwe byose bigakurikiza amahame y’ubwiru n’inzira zagenwe n’abami babanjirije abandi.Rimwe mu mahame ntakuka ku mwami ni uko atagiraga ubwoko, ntiyagiraga n’akarere.Akimara kwimikwa yabaga abaye uwa bose akisanga muri bose, kandi bose bakamwibonamo.Niho bakurizaga izina ryo kumwita “Umwami wa Rubanda”.
Muri iyi nyandiko turahamenyera amasekuruza y’abami, dufatiye ku buryo yavugwaga Umwami yimikwa. Murasangamo kandi amwe mu mazina benshi bibwira ko ari aya vuba, nyamara amaze imyaka isaga amagana ariho.
Amasekuruza y’Abami b’u Rwanda

Uyu mwami twimitse ni
Izina rye akiri Umututsi
ni Rudahigwa.
Nyina ni Nyiramavugo.
Izina rye akiri Umututsi
ni Kankazi,
ka Mbanzabigwi
ya Rwakagara
rwa Gaga
rya Mutezintare
wa Sesonga
ya Makara
ya Kiramira
cya Mucuzi
wa Nyantabana
ya Burigande
bwa Ngoga
ya Gihinira
cya Ndiga
ya Gahutu
ka Serwega
rwa Mututsi:
akaba umukobwa w’Abega.
Nyina ni Nyiranteko,
ya Nzagura
ya Mbonyingabo :
akaba umukobwa w’Abashambo.
Aho ga nyine, Abega bakabyirana Abami n’Abanyiginya.
Mutara ni uwa
YUHI.
Izina rye akiri Umututsi
ni Musinga.
Nyina ni Nyirayuhi.
Izina rye akiri Umututsi
ni Kanjogera,
ka Rwakagara
rwa Gaga
rya Mutezintare
wa Sesonga
ya Makara
ya Kiramira
cya Mucuzi
wa Nyantabana
ya Burigande
bwa Ngoga
ya Gihinira
cya Ndiga
ya Gahutu
ka Serwega
rwa Mututsi:
akaba umukobwa w’Abega.
Nyina ni Nyiramashyongoshyo,
ya Mukotanyi
wa Kimana
cya Kabajyonjya
ka Rwaka
rwa Yuhi Mazimpaka Umwami wa Rubanda:
akaba umukobwa w’Abanyiginya.
Aho ga nyine, Abega bakabyirana Abami n’Abanyiginya.
Yuhi ni uwa
KIGERI.
Izina rye akiri Umututsi
akaba Rwabugiri.
Nyina ni Nyirakigeri.
Izina rye akiri Umututsi
akaba Murorunkwere,
wa Mitari
ya Cumu
rya Giharangu
cya Mutima
wa Matana
ya Babisha
ba Samutaga
wa Byunga
bya Bigirimana
bya Sagashya
ka Sakera
ka Sakayumbu
ka Mwezantandi
wa Ntandayera
ya Mukono
wa Mututsi:
akaba umukobwa w’Abakono.
Nyina ni Nyirangeyo,
ya Rukundo
rwa Maronko:
akaba umukobwa w’Abashambo.
Aho ga nyine, Abakono bakabyarana Abami n’Abanyiginya.
Kigeli ni uwa
MUTARA.
Izina rye akiri Umututsi
ni Rwogera .
Nyina ni Nyiramavugo.
Izina rye akiri Umututsi
ni Nyiramongi,
ya Gaga
rya Mutezintare
wa Sesonga
ya Makara
ya Kiramira
cya Mucuzi
wa Nyantabana
ya Burigande
bwa Ngoga
ya Gihinira
cya Ndiga
ya Gahutu
ka Serwega
rwa Mututsi:
akaba umukobwa w’Abega.
Nyina ni Nyiragahwehwe,
ka Minyaruko
ya Kabeba
ka Byami
bya Shumbusho
ya Ruherekeza
rwa Zuba
rya Gitore
cya Kigeri Mukobanya Umwami wa Rubanda:
akaba umukobwa w’Abanyiginya
Aho ga nyine, Abakono bakabyirana Abami n’Abanyiginya.
Mutara ni uwa
YUHI.
Izina rye akiri Umututsi
ni Gahindiro.
Nyina ni Nyirayuhi.
Izina rye akiri Umututsi
ni Nyiratunga,
rya Rutabana
rwa Nyakirori
ya Makara
ya Kiramira
cya Mucuzi
wa Nyantabana
ya Burigande
bwa Ngoga
ya Gihinira
cya Ndiga
ya Gahutu
ka Serwega
rwa Mututsi:
akaba Umukobwa w’Abega.
Nyina ni Nyiramwami,
wa Shumbusho
rya Muhoza
wa Ruregeya:
akaba umukobwa w’Abagesera.
Aho ga nyine, Abega bakabyirana Abami n’Abanyiginya.
Yuhi ni uwa
MIBAMBWE.
Izina rye akiri Umututsi
ni Sentabyo.
Nyina ni Nyiramibambwe.
Izina rye akiri Umututsi
ni Nyiratamba,
rya Sesonga
ya Makara
ya Kiramira
cya Mucuzi
wa Nyantabana
ya Burigande
bwa Ngoga
ya Gihinira
cya Ndiga
ya Gahutu
ka Serwega
rwa Mututsi:
akaba Umukobwa w’Abega.
Nyina ni Nyiramacyuriro,
ya Rusimbi
rwa Magenda
ya Gasimbuzi
ka Senyamisange
ya Muyogoma
wa Juru
rya Yuhi Gahima Umwami wa Rubanda:
akaba umukobwa w’Abanyiginya.
Aho ga nyine, Abega bakabyarana Abami n’Abanyiginya.
Mibamwe ni uwa
KIGELI.
Izina rye akiri Umututsi
ni Ndabarasa.
Nyina ni Nyirakigeri.
Izina rye akiri Umututsi
ni Rwesero,
rwa Muhoza
wa Ruregeya :
akaba umukobwa w’Abagesera.
Nyina ni Mboyire
y Rujuhe
rwa Censha
rya Nyirabahaya :
akaba umukobwa w’Abahondogo.
Aho ga nyine, Abagesera bakabyirana Abami n’Abanyiginya.
Kigeli ni uwa
CYILIMA.
Izina rya akiri Umututsi
ni Rujugira.
Nyina ni Nyiracyirima.
Izina rye akiri Umututsi
ni Kirongoro,
cya Kagoro
ka Nyamugenda :
akaba umukobwa w’Abega.
Nyina akaba Nyanka,
ya Migambi
ya Rukundo
rwa Ntaraganda
ya Nkomokomo :
akaba umukobwa w’Ababanda.
Aho ga nyine Abega bakabyarana Abami n’Abanyiginya.
Cyilima ni uwa
YUHI.
Izina rye akiri Umututsi
ni Mazimpaka.
Nyina ni Nyirayuhi
Izina rye akiri Umututsi
ni Nyamarembo,
ya Majinya
ya Byunga
bya Bigirimana
bya Sagashya
ka Sakera
ka Sakayumbu
ka Mwezantandi
wa Ntandayera
ya Mukono
wa Mututsi:
akaba umukobwa w’Abakono.
Nyina ni Nyamyishywa,
ya Musanzu
wa Cyankumba
cya Juru
rya Yuhi Gahima Umwami wa Rubanda :
akaba umukobwa w’Abanyiginya.
Aho ga nyine, Abakono bakabyirana Abami n’Abanyiginya.
Yuhi ni uwa
MIBAMBWE.
Izina rye akiri Umututsi
ni Gisanura.
Nyina ni Nyiramibambwe
Izina rye akiri Umututsi
Akaba Nyabuhoro,
bwa Rwiru
rwa Rubona
rwa Mukubu
wa Mushyoma
wa Bitungwa
bya Nkosa
ya Rubaga
rwa Mutashya
wa Gihumbi :
akaba umukobwa w’Abaha.
Nyina ni Nyiramugondo
wa Muyogoma
wa Juru
rya Yuhi Gahima Umwami wa Rubanda:
akaba umukobwa w’Abanyiginya.
Aho ga nyine, Abaha bakabyirana Abami n’Abanyiginya.
Mibambwe ni uwa
KIGELI.
Izina rya akiri Umututsi
Akaba Nyamuheshera.
Nyina ni Nyirakigeri.
Izina rye akiri Umututsi
Akaba Ncendeli,
Ya Gisiga
Cya Semugondo :
Akaba umukobwa w’Abega.
Nyina akaba Ncekeli,
ya Ruhomwa
rwa Kinanira
cya Juru
rya Yuhi Gahima Umwami wa Rubanda:
akaba umukobwa w’Abanyiginya.
Aho ga nyine Abega bakabyarana Abami n’Abanyiginya.
Kigeli ni uwa
MUTARA.
Izina rye akiri Umututsi
akaba Semugeshi.
Nyina ni Nyiramavugo
Izina rye ari Umututsi
akaba Nyirakabogo,
ka Gashwira
ka Burigande
bwa Ngoga
ya Gihinira
cya Ndiga
ya Gahutu
ka Serwega
rwa Mututsi:
akaba umukobwa w’Abega.
Nyina akaba Mfitiki,
cya Ruherekeza
rwa Zuba
rya Gitore
cya Kigeli Mukobanya Umwami wa Rubanda:
akaba umukobwa w’Abanyiginya
Aho ga nyine Abakono bakabyarana Abami n’Abanyiginya.
Mutara ni uwa
RUGANZU.
Izina rye akiri Umututsi
akaba Ndori.
Nyina ni Nyiruganzu.
Izina rye akiri Umututsi
akaba Nyabacuzi,
ba Kibogora :
akaba umukobwa w’Abakono.
Nyina akaba Nyirarugwe
rwa Nkuba
ya Bwimba
bwa Gitore
cya Kigeli Mukobanya Umwami wa Rubanda:
akaba umukobwa w’Abanyiginya.
Aho ga nyine Abakono bakabyarana Abami n’Abanyiginya.
Ruganzu ni uwa
NDAHIRO.
Izina rye akiri Umututsi
ni Cyamatare.
Nyina ni Nyirandahiro.
Izina rye akiri Umututsi
akaba Nyirangabo,
ya Nyantabana
ya Kamima:
akaba Umukobwa w’Abega.
Nyina akaba Buhorwinka
bwa Kigobe
cya Cyahi
cya Mukubu
wa Cyenge
cya Nyacyesa
cya Mukobwa
wa Ndoba Umwami wa Rubanda:
akaba umukobwa w’Abanyiginya.
Aho ga nyine, Abega bakabyarana Abami n’Abanyiginya.
Ndahiro ni uwa
YUHI.
Izina rye akiri Umututsi
akaba Gahima.
Nyina ni Nyirayuhi.
Izina rye akiri Umututsi
akaba Matama,
ya Bigega
bya Mutashya
wa Gihumbi:
akaba umukobwa w’Abaha.
Nyina ni Nyabyanzu
bya Nkuba
ya Nyabakonjo:
akaba umukobwa w’Abongera.
Aho ga nyine, Abaha bakabyarana Abami n’Abanyiginya.
Yuhi ni uwa
MIBAMBWE.
Izina rye akiri Umututsi
ni Mutabazi.
Nyina ni Nyimibambwe.
Izina rye akiri Umututsi
akaba Nyabadaha,
ba Ngoga
ya Gihinira
cya Ndiga
ya Gahutu
ka Serwega
rwa Mututsi:
akaba Umukobwa w’Abega.
Nyina ni Mageni
ya Gikari
cya Nsoro:
akaba umukobwa w’Abahondogo.
Aho ga nyine, Abega bakabyarana Abami n’Abanyiginya.
Mibambwe ni uwa
KIGELI.
Izina rye akiri Umututsi
akaba Mukobanya.
Nyina ni Nyirakigeri.
Izina rye akiri Umututsi
akaba Nyankuge,
ya Sagashya
ka Sakera
ka Sakayumbu
ka Mwezantandi
wa Ntandayera
ya Mukono
wa Mututsi: akaba umukobwa w’Abakono.
Nyina ni Nyiravuna
rya Rweru
rwa Nsoro:
akaba umukobwa w’Abahondogo.
Aho ga nyine, Abakono bakabyarana Abami n’Abanyiginya.
Kigeri ni uwa
CYIRIMA.
Izina rye akiri Umututsi
Akaba Rugwe.
Nyina ni Nyiracyirima.
Izina rye akiri Umututsi
akaba Nyakiyaga,
cya Ndiga
ya Gahutu
ka Serwega
rwa Mututsi:
akaba umukobwa w’Abega.
Nyina ni Nyabasanza,
ba Njwiri
ya Mupfumpfu
wa Ndoba Umwami wa Rubanda:
akaba umukobwa w’Abanyiginya.
Aho ga nyine, Abega bakabyarana Abami n’Abanyiginya.
Cyirlima ni uwa
RUGANZU.
Izina rye akiri Umututsi
ni Bwimba.
Nyina ni Nyiraruganzu.
Izina rye akiri Umututsi
akaba Nyakanga,
ka Tema
lye Lima
lye Bare
lye Gongo
rya Muzora
wa Gahuriro
ka Jeni
rya Rurenge:
akaba Umukobwa w’Abasinga.
Nyina akaba Nyabitoborwa
bya Muzora
wa Mushambo
wa Kanyandorwa
ka Gihanga:
akaba umukobwa w’Abashambo.
Aho ga nyine, Abasinga bakabyarana Abami n’Abanyiginya.
Ruganzu ni uwa
NSORO.
Izina rye akiri Umututsi
Akaba Samukondo.
Nyina ni Kiziga
cya Ruhinda
rwa Mbogo
ya Gishwere:
akaba umukobwa w’Abega.
Aho ga nyine, Abega bakabyarana Abami n’Abanyiginya.
Nsoro ni uwa
SAMEMBE.
Nyina akaba Magondo
ya Mutashya:
akaba umukobwa w’Abaha.
Aho ga nyine, Abaha bakabyarana Abami n’Abanyiginya.
Samembe ni uwa
NDOBA.
Nyina ni Monde,
ya Gahutu
ka Serwega
rwa Mututsi :
akaba umukobwa w’Abega.
Aho ga nyine, Abega bakabyarana Abami n’Abanyiginya.
Ndoba ni uwa
NDAHIRO.
Izina rye akiri Umututsi
ni Ruyange
Nyina ni akaba Nyirandahiro.
Izina rye akiri Umututsi
ni Cyizigira.
Akaba umukobwa w’Abasinga.
Aho ga nyine, Abega bakabyarana Abami n’Abanyiginya.
Ndahiro ni uwa
RUBANDA.
Nyina akaba Nkundwa
ya Mbazi
ya Nyundo.
Akaba umukobwa w’Abasinga.
Aho ga nyine, Abasinga bakabyarana Abami n’Abanyiginya.
Rubanda ni uwa
RUKUGE.
Nyina ni Nyirankindi ya Kiragira,
Akaba umukombwa w’Abasinga.
Aho ga nyine, Abasinga bakabyarana Abami n’Abanyiginya.
Rukuge ni uwa
NYARUME.
Nyina ni Nyirashyoza
rya Muzora.
Akaba umukobwa w’Abasinga.
Aho ga nyine, Abasinga bakabyarana Abami n’Abanyiginya.
Nyarume ni uwa
RUMEZA.
Nyina ni Kirezi
cya Rugwana.
Akaba umukobwa w’Abasinga.
Aho ga nyine, Abasinga bakabyarana Abami n’Abanyiginya.
Rumeza ni uwa
YUHI.
Izina rye akiri Umututsi
Akaba Musindi.
Nyina ni Nyirayuhi.
Izina rye akiri Umututsi
akaba Nyamata
ya Rwiru :
akaba umukobwa w’Abasinga.
Aho ga nyine, Abasinga bakabyarana Abami n’Abanyiginya.
Yuhi ni uwa
KANYARWANDA.
Izina rye akiri Umututsi
Akaba Gahima.
Nyina ni Nyirakanyarwanda.
Izina Akaba Nyamususa,
akaba Nyamususa,
wa Jeni
rya Rurenge :
akaba umukobwa w’Abasinga.
Aho ga nyine, Abasinga bakabyarana Abami n’Abanyiginya.
Kanyarwanda ni uwa
GIHANGA.
Izna rye akiri Umututsi
akaba Ngomijana.
Nyina n Nyirarukangaga
ra Nyamigezi
ya Kabeja :
akaba umukobwa w’Abazigaba.
Aho ga nyine, Abazigaba bakabyarana Abami n’Abanyiginya.
Gihanga ni uwa
Kazi
ka Kizira
cya Gisa
cya Randa
rya Merano
ya Kobo
ka Kijuru
cya Kimanuka
cya Muntu
wa Kigwa
cya Nkuba
- ari we SHYEREZO.
“Ngaho iyo mwama,
Mukuru wa Samukondo,
Mu mizi yanyu mikuru!”

Igitekerezo 1

  1. Masinzo
    Ibi bintu byari bizima ni nabyo byari bikenewe mu Rwanda rw anone, uretse ko binagoye kwemeza niba kera koko umwami ataragiraga ubwoko cyngwa niba byari mu mvugo gusa

Andika hano hasi utange igitekerezo cyawe kuri iyi nkuru



Subira Hejuru

SEKA USUBIRE


    
                                                Eheheheheeeeeeeeeee wuwu!
*U mugabo yashatse kwirarira ku bashyitsi bari bamusuye ngo yerekane ko abana be yabatoje imico myiza yo gusenga. Nibwo yahamagaye agahungu ke gatoya ngo kaze gasengere abashyitsi babone gutaha. Nuko akana karatangira kati : Mana turabizi ko uri se w'ipfubyi ukaba n'umugabo w'abapfakazi, ko ukunda abakene.
None rero Mana ndakwinginze ngo ushakire imyambaro abakobwa bambaye ubusa baba muri telefone ya papa na laptop ye! Mana icyo kikaba ari ikifuzo maranye iminsi Amen.


*Umugabo n'umugore bari batuye hino y'inzira, nuko abagenzi bwiriragaho bose bazaga gusaba icumbi muri urwo rugo bakabakira neza ndetse bakanabaha akanyama. Umunsi ku wundi babonaga abashyitsi, bagezaho banyir’urugo barabarambirwa niko kwigira inama yo kubaca mu rugo rwabo. Nuko haza kuza abandi bashyitsi baje kwaka icumbi, bageze kumeza barafungura nuko umwe mu bashyitsi aravuga ati: ibi biryo byari biryoshye! Banyirurugo bati: Nibyo Nibyo. Hano umukozi aziguteka neza imbwa.


*Umusazi yarimo aganira na mugenzi we ku bintu bitandukanye, ikiganiro cyagiye mbere reka siwarora! Hashize akanya sinzi icyo umwe yabwiye mugenzi we nuko undi aramusubiza ati : Sha aho gusara nkawe na bireka.


*Umugabo yagiye mu kiriyo ahantu baturanye, nuko agera mu cyumba harimo imva niko kubona ukuntu ihenze aratangara! Abaza abaraho ati : se kuki mugiye ku mushyingura mu mva ihenze? Baramusubiza bati: Ni ukugira ngo ajyane icyubahiro cye. Nuko nyamugabo agucungira mu ijoro basinziriye nibwo yahise akubita ku mutwe ya mva. Ari munzira ayibye ahura na bakora akazi k’irondo baramubaza bati: bite wa mugabo bo we, urava he ukajya he? umugabo ati: Wapi bari baranshyinguye aho ntashaka none ndimutse. (aba nyarondo ntiyamenye aho banyuze)


*Umugore wari ufite umukozi wo mu rugo w 'inkumi rimwe yigeze kubura ikariso ze ebyiri, nuko ari hamwe n 'umugabo we ahamagara wa mukozi ati: mbwira ko nabuze amakariso yanjye ninde uyiba? Ati kandi wasanga ari wowe uyatwara? Umukozi ati : oya, umugabo wawe yambera umuhamya ntabwo njya nambara ikariso.
Umugabo yasangiye n'umugore we akayoga nuko barizihirwa reka ntiwarora! Kamaze kubageramo umugabo abaza umugore we ati : “ndabona ntazi ahantu nkuzi!” umugore nawe ati : “Nanjye ndabona amaso atari aya”


Umuzungu yari yasuye kimwe mu bihugu byo muri afurika, nuko ageze kumeza yirira imineke, nuko umwirabura we yiriraga inyama ndetse n'amagufwa! umuzungu abaza umwirabura ati : “kombona ino murya inyama n'amagufwa, imbwa zino zirya iki?” umwirabura ati : “imbwa zino zirira imineke gusa”


Ababyeyi bari bafite abana babiri bakaba bari batuye muri etage, nuko ababyeyi bajya ku kazi nk’ibisanzwe abana nabo basigara mu rugo. bahindukiye bavuye ku kazi bagurira abana babo ibisuguti, mukuzamuka muri etage babyibagirirwa mu modoka. Niko kubwira umwana we ngo ajye kuzana ibyo bisuguti mu modoka. Arimo amanuka ageze hagati yumva ijwi rivuga riti: Manuka nkurye! manuka nkurye! Umwana niko gusubirayo avuduka niko kubwira ababyeyi be ati numvise ijwi ry’ikintu cyabwiraga ngo manuka nkurye! ababyeyi nabo bahita bamanuka bahageze bumva koko ryajwi rigira riti: manuka nkurye! nari nanabwiriwe!manuka nkurye!basubira nabo nyuma bahamagara polisi, ihita iza nayo ije gutabara. ngo ihagere,yumva ryajwi riti: manuka nkurye! urenda kuhagera!manuka nkurye! bo bashirika ubwoba niko guhita binjira,ngo bahagere basanga ni umusazi wicaye munsi ya escalier arimo abwira ikimwira cyarimo cyimanuka mu mazuru kigana iya kanwa! ari nacyo yabwiraga ngo manuka nkurye.


Umugore yanyweye inzoga nyinshi peee, agize ngo arahaguruka ngo atahe afata umwana we yari yanjyanye, agiye ku muheka!amuheka macuri. Nibwo asimbije amukora mukanwa ati: yebabaweee! umwana wanjye namuzanye ari umuhungu none bampinduriye bampaye umukobwa!

Umuhigi yahuye n'intare mu ishyamba, nuko ayikubise amaso arivugisha ati: Mana umfashe iyi ntare ibe yarabatijwe! intare nayo iza imusanga iti: Mana iri funguro urihe umugisha!!!
Byashyizweho kuwa 7 nzeri 2010
Umugabo n'umugore bagiye kwa muganga, bagezeyo babwira dogiteri ko yabarebera niba nta kibazo bafite mu gihe barimo batera akabariro. Nuko dogiteri ababaza niba bafite mituweri(mutuelle), bamubwira ko bayifite niko kubatambutsa abereka icyumba bajyamo ngo bakore icyo gikorwa abarebere ko nta kibazo. Nuko igikorwa kirakorwa ndetse kirarangira. Dogiteri ati: mu by'ukuri ndabona nta kibazo mufite rwose! Ubwo barataha. Bidatinze nanone baragaruka bavuga ko bashaka kubigenza nka mbere, bityo bityo bigera aho buri Cyumweru bazagamo nka gatatu. Nuko dogiteri abonye atabyumva niko kubabaza ati : “ariko se ko nababwiye ko ntakibazo, kuki muhora mugaruka hano”? Umugore ati : “aha! nyamara ikibazo kirahari. Uzi umugabo wanjye abimenye yanyica. Umugabo nawe ati : “umugore wanjye we abimenye yandogesha” Ikindi kandi hoteli duherukamo yaraduhenze ariko hano kubera mituweri (mutuelle) twishyura make!!!

TWIMAKAZE UMUCO WO GUSOMA



                        IYANDIKIRO BAKAME EDITIONS
Iyandikiro ry’ibitabo by’abana n’urubyiruko Bakame Editions ni rimwe mu masomero aboneka mu Rwanda . Ryahawe igihembo kubera uruhare runini yagize mu gutoza umuco wo gusoma mu rurimi kavukire.

Guteza imbere umuco wo gusoma
Mu mateka y’ u Rwanda nta muco wo kwandika no gusoma byabagaho. Kugira ngo bimenyerwe, bishinge imizi ihame, Editions Bakame yashyizeho gahunda zinyuranye zo gushyigikira uwo muco mwiza:

• urubuga rwo gukundisha abana gusoma mu mashuri abanza
• amahugurwa yo kwitoza kwandika no gushushanya ibitabo by’abana
• amahugurwa y’abarimu mu buryo bwo gukundisha abana gusoma
• umunsi mukuru w’umwana, igitabo n’umuco wo gusoma